Ubuhinde: Videwo y'abaganga barwana bari kubaga umurwayi yasakaye

Abaganga babonywe batukana mu rurimi rwa Hindi
Image caption Abaganga babonywe batukana mu rurimi rwa Hindi

Ibitaro byo mu Buhinde biravuga ko byabaye bihagaritse ku kazi abaganga babiri nyuma yaho hasohotse videwo ibagaragaza bombi batongana bahagaze hejuru y'umugore uri ku nda.

Amashusho agaragaza ibyabereye mu bitaro bya Umaid biherereye ahitwa Rajasthan mu majyaruguru y'Ubuhinde, yakwiragiye ateza uburakari bwinshi muri rubanda.

Umwe mu bayobozi bakuru b'ibyo bitaro yavuze ko uwo mubyeyi n'umwana we bameze neza.

Ahaturutse iyo videwo haracyari urujijo, ariko uwo muyobozi mukuru w'ibitaro yemeje ko iyo videwo yakomotse imbere muri ibyo bitaro.