Bresil: Urukiko rwabujije gucukura amabuye y'agaciro muri Amazon

Aha hantu habumbatiye umutungokamere hashyizweho mu mwaka wa 1984 na leta yariho iyobowe n'abasirikare Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Aha hantu habumbatiye umutungokamere hashyizweho mu mwaka wa 1984 na leta yariho iyobowe n'abasirikare

Urukiko rwo mu gihugu cya Bresil rwaburijemo itegekoteka ryajyaga gutuma igice kinini cy'umutungokamere w'ishyamba rya Amazon gikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi bujyanye no gucukura amabuye y'agaciro.

Ni ahantu hangana na kilometero kare ibihumbi 46. Byibazwa ko hakize kuri zahabu n'andi mabuye y'agaciro.

Ku wa mbere, nyuma yo kunengwa cyane, leta yasubiyemo iryo tegekoteka, ibuza gucukura amabuye y'agaciro mu bice birimo umutungokamere cyangwa bituwe n'abasangwabutaka.

Uyu mwanzuro w'urukiko ufashwe nyuma yaho abantu b'ibyamamare n'impirimbanyi bamaganiye umugambi wa leta.