Urubanza rw'abayoboke ba FDU inkingi rwasubukuwe

Aba bivugwa ko ari abayoboke b'ishyaka FDU Inkingi igihe bagezwaga mu rukiko bwa mbere.
Image caption Ifoto y'abo bivugwa ko ari abayoboke b'ishyaka FDU Inkingi igihe bagezwaga mu rukiko bwa mbere.

Abantu 8 bakurikiranyweho kuba mu mutwe witwaje intwaro ugamije guhirika ubutegetsi bw'U Rwanda barasaba urukiko rukuru gusesa icyemezo cyafashwe n'urwisumbuye cyo kubakurikirana bafunze.

Aba bivugwa ko bari abayoboke b'ishyaka FDU Inkingi ritaremererwa gukorera ku mugaragaro mu Rwanda batawe muri yombi mu ntangiro z'ukwezi gushize.

Ubushinjacyaha busaba ko bakomeza gufungwa mu gihe bukomeje iperereza.

Ku isaha ya saa tatu ni bwo abaregwa binjijwe mu cyumba cy'urukiko rukuru.

Bwa mbere bagaragaye mu mwenda w'ibara ry'iroza ariko ryari ryazimanganyijwe n'ivumbi kubera ikimodoka cy'igikamyo cyabazanye kidatwikiriye ku buryo bubarinda ivumbi.

Basabwe gusobanura impamvu z'ubujurire, abaregwa babanje kwisegura ku rukiko bavuga ko bateguye imyanzuro ariko gereza ibafunze ntibafashe ngo ishyirwe mu buryo bw'ikoranabuhanga bwemerera ababuranyi bose gusangira amakuru akubiye muri dosiye.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bitashoboka ko buburana mu gihe butashyikirijwe imyanzuro yakozwe n'abaregwa ku gihe.

Image caption Boniface Twagirimana, wungirije umukuru w'ishyaka FDU -Inkingi, ashinjwa kuba ari we wahuzaga ibikorwa byose.

Ibi kandi byanashyigikiwe n'abanyamategeko bunganira abaregwa.

Me Gatera Gashabana na Antoinette Mukamusoni bavuze ko bakeneye igihe cyo gutegura ubu bujurire.

Abaregwa bafashwe ari 9 cyakora umwe aza kugirwa umwere ubwo haburanwaga ifungwa ry'agateganyo.

Uretse umwe wemeye ko yafashwe agiye gutanga ubufasha mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ariko ntasobanure ubwo ari bwo, abandi bahakana uruhare mu byaha bivugwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bukurikiranye bari mu mugambi wo kwinjira mu mutwe witwaje intwaro ukorera mu gihugu cya Congo.

Uwo mutwe ngo ni uwitwa P5, ubushinjacyaha buvuga ko urimo amashyaka azwi ko atavuga rumwe n'ubutegetsi nk'irya RNC.

Bamwe ngo batawe muri yombi ubwo bari mu nzira berekeza muri Congo, abandi ngo bakaba barafatanywe inyandiko zigaragaza imikoranire yabo n'abamaze kugera mu mashyamba ya Congo.

Muri uru rubanza havugwa cyane ishyaka rya FDU inkingi rya Madame Victoire Ingabire na we ufungiye guhungabanya umutekano w'igihugu.

Uwitwa Boniface Twagirimana - wungirije umukuru waryo - ashinjwa kuba ari we wahuzaga ibikorwa byose byo gushakisha abasore n'inkumi bo kohereza muri uyu mutwe.

Bisabwe n'ababuranyi, urukiko rwemeye gusubika uru rubanza rukazakomeza kuwa mbere ubwo bazaba babonye umwanya wo gutegura urubanza.