Diane Rwigara n'abo mu muryango we mu rukiko

Image caption Diane Rwigara

Mu Rwanda urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza ruregwamo Diane Rwigara nabo mu muryango we.

Mu iburana ry'uyu munsi ryari rishingiye ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo,urukiko rwanze icyifuzo cy'ubushinjacyaha cyo gutandukanya urubanza hagati y'abaregwa.

Ndetse urukiko rwemera icyifuzo cy'umunyamategeko Gatera Gashabana cyo guhabwa umwanya uhagije wo gutegura urubanza rw'uwo yunganira Mukandemanyi Adeline(nyina wa Diane.

Diane Rwigara nabo mu muryango we bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abaregwa barabihakana bakavugako ari impamvu zishingiye kuri politiki.

Image caption Adeline Rwigara

Umunyamategeko Gatera Gashabana niwe wabanje kwumvwa n'urukiko,asobanura ko yahabwa umwanya wo kwitegura ngo kuko uwo yunganira nyina wa Diane Rwigara ariwe Mukangemanyi Adeline bashoboye kubonana igihe gito kuri uyu wa kane gusa ku isaha ya saa kumi.

Byongeye kandi ngo ntarabona dosiye y'urubanza.

Umushinjacyaha ibyo yabibonye nko gushaka gutinza urubanza abwira urukiko ko kuba urubanza rwiga ku ifunga n'ifungura rutakagombye gusubikwa ku nshuro ya kane.

Yongeyeho ko biramutse ari uko bigenze ababurana batandukanywa, bityo Gatera Gashabana n'uwo yunganira Adeline Mukangemanyi bagahabwa umwanya wo kwitegura ariko Diane Rwigara na murumunawe Anne urubanza rwabo rugakomeza ngo kuko umwunganizi wabo Celestin Buhuru we yiteguye kuburana, bishatse kuvuga ko imanza zabo zatandukanywa.

Abanyamategeko bunganira abo kwa Rwigara bagaragarije urukiko ko ibyo gutandukanya imanza ntacyo byafasha ubutabera.

Bashimangira ko bidashoboka gutandukanya urwo rubanza ngo cyane cyane ko abaregwa hari icyaha bahuriyeho ndetse na bimwe mu bimenyetso byacyo bakaba babihuriyeho.

Image caption Anne Rwigara

Abacyekwaho ibyaha kandi bavuze zimwe mu mbogamizi bahura nazo:

Anne Rwigara mu izina ry'abandi yabwiye urukiko ko ababajwe n'uburyo bafunzwemo badashobora kubona impapuro z'urubanza rwabo zikubiyemo ibyo baregwa.

Ngo buri wese afungiye mu kumba ka wenyine bakaba bemerewe gusa iminota 6 buri munsi yo gusohoka ngo bahabwe ibyo kurya, kandi ngo ntibemerewe gusurwa.

Yasabye urukiko guca inkoni izamba bakemererwa byibuze iminota 30 yise iyo kota akazuba.

Mama we Adeline Mukandemanyi we mu byo yasabye harimo gusubizwa Bibiliya.

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Urubanza rwa Diane Rwigara n'abo mu muryango we

Nyuma yo kwiherera umwanya uhagije, urukiko rwanzuye ko umunyamategeko Gatera Gashabana ahabwa umwanya wo kubona impapuro z'urubanza kandi ko nta mpamvu yo gutandukanya urubanza n'abaregwa ngo kuko hari icyaha bahuriye bityo umucamanza agasanga byaba bitandukanye n'amategeko.

Naho ku bijyanye no guhabwa dosiye z'urubanza rwabo, umucamanza avuga ko kuba baramenyeshejwe ibyo baregwa mu bushinjacyaha bihagije kandi ko atari ngombwa ko barekurirwa dosiye uko yakabaye.

Umucamanza kandi yavuze ko iby'uko bafunze badahabwa umwanya wo gusurwa no kota izuba, kutabona igitabo cya Bibiliya n'ibindi ngo bitari mu byo urukiko rurimo gusuzuma.

Yanzura ko iburanisha rizasubukurwa kuwa kabiri tariki 17 uku kwezi.