Trump aravuga ko Irani itubahiriza ibyo isabwa

Donald Trump Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje gahunda nshya kuri Irani igamije kuburizamo icyo zita ubushotoranyi bw'iki gihugu no kuba gishyigikira iterabwoba.

Inyandiko ikubiyemo iyo gahunda ivuga ko leta ya Washington izafunga inzira zose zatuma Irani igera ku ntwaro za nucleaire.

Perezida Trump yavuze ko atazemeza ko Irani ikurikiza ibyo isabwa mu masezerano mpuzamahanga yasinywe muri 2015 kuri gahunda yayo y'ingufu za nucleaire.

Trump yavuze ko Irani yanyuranyije inshuro nyinshi nayo masezerano maze yongeraho ko azakorana n'inteko nshingamategeko y'igihugu cye n'inshuti zacyo mu gukosora ibyo avuga bitameze muri ayo masezerano.

Ngo ntibitakosorwa azakoresha ububasha afite maze avane igihugu cye muri ayo masezerano.

Inteko nshingamategeko ya Amerika isaba Perezida wa Amerika kuyimenyesha buri mezi atatu niba leta ya Irani ikurikiza ibyo isabwa muri aya masezerano.

Avugira mu Burusiya, umukuru w'inteko nshingamategeko ya Irani, Ali Larijani, yabwiye abanyamakuru ko Irani izava muri ayo masezerano mpuzamahanga niba Amerika itakiyashyigikiye.