Rwanda: Ubutegetsi buhakanye ibyavuzwe n'akanama ka LONI gashinzwe kurwanya iyica rubozo

Umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu HRW urega u Rwanda kububangamira Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu HRW urega u Rwanda kububangamira

Leta y'u Rwanda yahakanye ibyavuzwe n'akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe kurwanya iyica rubozo mu mpera z'icyumweru gishize, ko ubutegetsi bw'u Rwanda bwabangamiye ibikorwa byako.

Itangazo ry'ako kanama mu cyumweru gishize ryavuze ko byabaye ngombwa ko gaharika urwo rugendo ku munsi wa Gatanu kandi ubundi rwari ruteganyijwe kumara iminsi irindwi.

Mu itangazo ryasohowe na minisiteri y'ubucamanza, leta y'u Rwanda yasabye ko ako kanama gashyira ahagararaga imbogamizi kagize zatumye gaharika urwo rugendo.

Iryo tangazo ryavuze ko abagize ako kanama, basuye ibigo bitandukanye birimo gereza za Ririma na Muhanga, sitasiyo za poilisi za Nyamata, Kimihurura na Nyamirambo, aho bafungira abantu by'agategenyo i Gikondo, ikigo cya gisirikare cya Kami hamwe n'ivuriro ry'indwara zo mu mutwe ry'i Ndera.

Iryo tangazo riravuga ko abagize ako kanama bavuganye n'abantu kihitiyemo barimo abanyururu, abafunzwe by'agateganyo, abasirikare, abarwaye indwara zo mu mutwe, n'abakozi b'aho bagiye basura.

Johnston Busingye, Ministiri w'ubucamanza akabaa ari nawe uhagarariye leta mu mategeko, yavuze ko hari ibibazo byavutse ariko bihita birakemurwa.

Umuyobozi w'izo ntumwa, Arman Danielyan, yavuze hari aho batemerewe gukora ibyo bashakaga ngo kandi bagize imbogamizi zikomeye zo kugera mu bigo bimwe bimwe bifungirwamo abantu.

Yavuze kandi ko batashoboye kuvugana n'abantu mu mwiherero no mu ibanga. Ngo kandi mu bantu benshi bashoboye kuvugana, bababwiye ko bafite impungenge zo kubihimuraho.

Izo ntumwa zavuze ko urugendo rwazo muri rusange rwahuye n'inzitizi ku buryo byabaye ngombwa kuruhagarika.