Igitero cya "Isiraheli" muri Syria

Ikibunda Pantsir-S1 cy'abarusiya gikoreshwa mu kwirinda ibitero byo mu kirere muri Syria Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Ikibunda Pantsir-S1 cy'abarusiya gikoreshwa mu kwirinda ibitero byo mu kirere muri Syria (2015)

Ibitangazamakuru bya leta muri Syria biravuga ko Isiraheli yagabye igitero cya misile kibasiye kandi kikangiza ibirindiro bya gisirikare hafi y'umujyi wa Damas.

Nta cyavuzwe ku bantu cyaba kishe cyangwa se kigakomeretsa.

Hari abandi bavuga ko ahantu harashwe hari ububiko bw'intwaro zikoreshwa n'igisirikare cya Syria n'abagitera inkunga.

Isiraheli ntacyo yari yabivugaho.

Ariko ikizwi ni uko itewe impungenge nuko Irani yumvwa cyane n'abategetsi ba Syria.

Isiraheli kandi mu gihe cyashize yagabye ibitero byinshi muri Syria byari bigamije gukumira icyo ikeka ko Irani yaba iha intwaro umutwe wa Hezbollah wo muri Libani.