Ubwongereza na EU nta mwumvikano byagezeho

Theresa May na Jean Claude Juncker Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Theresa May na Jean Claude Juncker

Ministri w'intebe w'Ubwongereza, Theresa May, n'umukuru w'akanama k'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, Jean Claude Juncker, batangaje ko batabashije kugera ku mwumvikano mu gice cya mbere cy'imishyikirano igamije kuvana iki gihugu muri uwo muryango.

Amakuru aturuka mu Bubirigi aravuga ko bari babashije kumvikana ku mupaka w'Ubwongereza na Repubulika ya Ireland.

BBC ariko yamenye ko umwumvikano utagezweho kubera ko Theresa May yahagaritse imishyikirano kubera ko ishyaka rikomeye mu ntara y'Ubwongereza ya Ireland ya ruguru, DUP, ryavuze ko ridashobora gushyigikira amasezerano aha byinshi Repubulika ya Ireland.

Birasa nkaho muri rusange abari mu mishyikirano bumvikanye ku mafaranga Ubwongereza bugomba kwishyura umuryango w'ubumwe bw'Uburayi nibumara kuwuvamo ndetse no ku burenganzira abanyaburayi bari mu Bwongereza bazaba bafite.

Imishyikirano izakomeza mu mpera za kino cyumweru.