AU igiye gutahukana Abanyafurika ibihumbi 15 baheze muri Libya

Abimukira b'Abanyafurika bacuruzwa mu masoko y'abacakara muri Libya. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abimukira b'Abanyafurika bacuruzwa mu masoko y'abacakara muri Libya.

Umuryango w'ubumwe bw'Afurika,AU, uravuga ko mu mpera z'umwaka, uzaba umaze gutahukana Abanyafurika ibihumbi 15 baheze muri Libya.

Kwesi Quartey, umwe mu bayobozi bakuru ba AU yavuze ko nibura Abanyafurika ibihumbi 20 bafungiwe mu bigo bya leta ya Libya.

Icyo cyemezo gifashwe nyuma y'amakuru avuga ko abimukira b'Abanyafurika bagurishwa mu masoko y'abacakara muri Libya.

Nigeriya yatangiye gutahukana abimukira bari baheze muri Libya..

Ibihumbi by'Abanyafurika banyura muri Libya bafite icyizere cyo kugera i Burayi.