Hamas irasaba abaturage kwivumbura kubera icyemezo cya Trump

Yeruzalemu Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images

Umukuru w'umutwe w'abanyapalesitina ugendera ku matwara akaze y'idini akaze ya Isilamu wa Hamas wahamagariye abanyapalesitina gutangira imyivumbagatanyo mishya ya infifada.

Basabwe guhagarukira rimwe bakarwanya icyemezo cya Perezida Trump cyo kwemera ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Isiraheli.

Ismail Haniyeh ibyo yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ntara ya Gaza.

Ministri w'intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko leta ye irimo kuvugana n'ibindi bihugu - atavuze izina - byiteguye gufata icyemezo nk'icyafashwe na Trump.

Habaye ibikorwa byo gukozanyaho hagati y'ingabo za Isiraheli n'abanyapalesitina mu mijyi ya Yeruzalemu na Betelehemu aho igipolisi cyarashe ibyuka biryana mu maso.

Icyemezo cya Perezida wa Amerika muri rusange gikomeje kwamaganwa hirya no hino ku isi.

Mu bacyamaganye harimo ibihugu bisanzwe ari inshuti za Amerika nk'Ubwongereza, Ubufaransa na Arabia Saudite.