Ishyaka rigendera ku matwara y'ubuhezanguni muri Autriche rizagaruka muri guverinoma iyobowe n'abatsimbarara ku bya cyera n'umuyobozi Sebastian Kurz

Sebastian Kurz (iburyo) n'umuyobozi wa Freedom Party Heinz-Christian Strache rbageze ku masezerano Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Sebastian Kurz (iburyo) n'umuyobozi wa Freedom Party Heinz-Christian Strache rbageze ku masezerano

Umuyobozi w'ishyaka ry'abastsimbarara ku mahame ya cyera yageze ku masezerano n'ishyaka Freedom Party ry'abahezanguni.

Abayobozi bashya ba guverinoma ihuriweho n'amashyaka barahura ba perezuda Alexander Van der Bellen kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kugera ku masezerano azatuma Autriche ari cyo gihugu cyonyine mu Burayi gifite gifite ishyaka ry'abahezanguni ku butegetsi.

Guverinoma nshya izaba iyobowe n'ishyaka ry'abagetsimabarara ku mahame y'ibya cyera People's Party, n'umuyobozi waryo Sebastian Kurz, ariko indi myaya izajya ku mashyaka mato nka Freedom Party arwanya politike y'abimukira.

Abaypobozi b'amashyaka bageze ku masezerano yo kujya ku butegetsi wa Gatanu.

Bwana Kurz yasezeranye gushyirahpo guverinoma ishyigikira gahunda z'Uburayi, n'ubwo Heinz-Christian Strache, umuyobozi wa Freedom Party, asa n'amazi y'akazuyazi ku bijyanye na gahunda z'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburay, EU.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Umuyobozi wa Freedom Party Heinz-Christian Strache yise Sebastian Kurz an "uwishushanya"

Freedom Party rishinja Bwana Kurz kwiba gahunda zaryo. umukandida waryo Heinz-Christian Strache, yamushinje kuba "uwishushanya".

Nyuma y'intsinzi y'ishyaka rye, Bwana Kurz yagize ati:

"Iki ni igihe cy'impinduka muri iki gihugu. Uyu munsi urakomeye kuri twe, guhindura iki gihugu, kandi ndavuga nti mwakoze mwe mwese mwatumye ibi bishoboka."