Urbi et Orbi: Papa arasaba ko hashakwa amahoro i Yeruzalemu

Papa yasomye misa Urbi et Orbi mu rusisiro rwitiriwe Mutagatifu Petero Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Papa yasomye misa Urbi et Orbi mu rusisiro rwitiriwe Mutagatifu Petero

Papa Francis yakoresheje igitambo cya misa yo kuri Noheli asaba "abahoro i Yeruzalemu" n'ibiganiro hagati y'abanya Palestine n'abanya Isiraheli.

Igihe yakomozaga ku bushyamirane hagati y'ibihugu byombi, yabashishikarije "igisubizo kiganiriweho...cyazana amahoro no kubana nka leta ebyiri zigenga".

Papa Francis yasabye ibiganiro byo kurangiza amakimbirane ari hagati y'abanya Isiraheli n'abanya Palestine.

Mu gitambo cya misa asanzwe atura ku munsi wa Noheli i Vatikani, nyirubutungane yavuze ko hari ubushake bwo gusubukura ibiganiro bigamije kubana mu mahoro.

Yagize ati:

"Kuri uyu munis w'ibirori, reka dusabe nyagasani amahoro I Yeruzalemundetse no ku butaka butagatifu bwose."

"Reda dusengere ko ubushake bwo gusubukura ibiganiro buzaganza hagati y'impande zombi kandi ko kera kabaye, igisubvizo kiganiriweho gishobora kuboneka."

Yongeyeho ati:

"Igisubizo gishobora kwemerera leta ebyiri kubana mu mahoro ku mipaka byo ndetse n'amahanga yemera."

Iyi ni inshuo ya kabiri umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika avuga atarya iminwa ku kibazo cy'amakimbirane hagati y'abanya Palestine n'abanya Isiraheli kuva Trump yakwemera ko Yeruzalemu ari umurwa mukuru wa Isiraheli.