Abanyarwanda batandatu 'bafunzwe n'inzego z'iperereza' muri Uganda

Ikinyamakuru Red Pepper cyo muri Uganda cyafunzwe kimaze gusohora inkuru yavugaga ko perezida Yoweri Museveni yashakaga guhirika Paul Kagame ku butegetsi Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ikinyamakuru Red Pepper cyo muri Uganda cyafunzwe kimaze gusohora inkuru yavugaga ko perezida Yoweri Museveni yashakaga guhirika Paul Kagame ku butegetsi

Abanyamategeko bunganira Abanyarwanda batandatu bafunzwe n'inzego z'iperereza muri Uganda barasaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Abagore bane n'abagabo babiri biravugwa ko bafunzwe mu cyumweru gishize. Ibi bije nyuma y'amakuru y'ubushyamirane hagati ya Uganda n'U Rwanda.

Claudette Ninsiima ni umwe mu bafite ababo bafunzwe.

Avuga ko ataravugana cyangwa ngo abone umugabo we, Herbert Munyangaju, kuva ku wa Gatatu w'icyumweru gishize.

Bivugwa ko yatawe muri yombi n'abagabo bari bafite intwaro ari mu kabari I Kampala kandi ubu afunzwe n'urwego rw'ubutasi bwa gisirikare.

Madamu Ninsiima avuga ko afite impungenge z'umutekano w'umugabo we.

Yabwiye BBC ati:

"Sinzi niba atekanye, niba akiri muzima. Nifuza kumubona nkamenya impamvu afunzwe. Ubwoba mfite ni uko azicwa urubozo cyangwa akicwa cyangwa ibindi bisa nabyo."

Umunyamategeko wunganira abatawe muri yombi, Eron Kiiza, avuga ko abandi bantu batanu bafite ubwenegihugu bw'Abanyarwanda nabo batawe muri yombi.

Avuga ko abo yunganira baguye mu mutego w'ubushyamirane bwa dipolomasi hagati y'u Rwanda na Uganda.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Paul Kagame yagiye ku butegetsi nyuma yo kuyobora inyeshyamba za FPR Inkotanyi zateye ziturutse muri Uganda

Yagize ati:

"Tuzi ko hari ubushyamirane hagati y'u Rwanda na Uganda. Ubushyamirane ubwo ari bwo bwose hagati y'ibihugu bituranye ni ikintu gikomeye ariko twizeye ko bitazakomera kurusha uko bikomeye ubu kubera ko Abagande n'Abanyarwanda benshi bari kubihangayikiramo."

Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Brigadier Richard Karemire, yanze kuvuga byinshi kuri ibi bibazo abwira BBC ko bireba urwego rw'imibanire hagati y'ibihugu kandi ko bizakemurwa mu nzira za dipolomasi.

Biracyagoye kumenya impamvu iri ku isonga y'umwuka mubihagatiy'u Rwanda na Uganda.

Ariko mu mezi macye ashize, ibihugu byombi byakoresheje uburyo bwa poropagande mu guharabikana.

Ikinyamakuru gikomeye muri Uganda, "Red Pepper", cyandika amakuru ahishura amabanga cyarafunzwe igihe cyasohoraga inkuru yavugaga ko perezida Yoweri Museveni yageragezaga guhirika ku butegetsi mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame.

Amakuru yamagaywe na guverinoma ya Uganda.