Rwanda: Itariki yo gukuraho ubuhunzi kuri bamwe iregereje

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Umwe mu mpunzi z'Abanyarwanda batahutse

Immaculee Mukarugomwa ni umwe mu mpunzi z'Abanyarwanda bahungutse ushyigikiye icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi kuri bamwe mu Banyarwanda.

Mukarugomwa yahungutse mbere y'itariki ya 31 z'ukwa 12 ntarengwa yashyizweho n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, kugira ngo Abanyarwanda bose bahunze igihugu hagati ya 1959-1998 babe batakitwa impunzi.

Mukarugomwa yabaye mu buhungiro mu gihe cy'imyaka irindwi mu nkambi ya Shabunda mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1994.

Uwufise ububasha kw’isanamu Empics
Image caption Immaculee Mukarugomwa avuga ko amaze kwiteza imbere nyuma yo guhunguka

Yabwiye BBC ko ku nshuro ya mbere yabanjye gutahuka wenyine akajya gusuzuma uko ibintu bimeze mu gihugu mbere yo gusubira muri Congo kuzana umugabo we.

Usibye umugabo we, yanafashije gushishikaria abandi Banyarwanda bagera ku 100 bari i Bukavu nabo bagatahuka.

Avuga ko amaze gutahuka, yafashijwe na guverinoma. Ubu ni umuhinzi w'ibirayi akaba anafite imashini idoda.

Mukarugomwa avuga ko ubu abayeho neza mu karere ka Nyabihu, mu ntara y'amajyaruguru y'u Rwanda.

"Nazamuye inzu kubera inkunga bari [guverinoma] baduhaye y'amabati. Baduhaye amabati 44….Ndetse baduhaye n'imbuto z'ibirayi. Izo nazizamukiyeho ubu nkaba ndi umutubuzi bw'imbudo nkaba mfite icyemezo gisiyweho na minisitiri by'agateganyo."

Image caption Abahungutse bafashwa na leta ndetse nishami ryita ku mpunzi mu gusubira mu buzima busanzwe

Mukarugomwa yemera ko yabanje gushidikanya ku itahuka rye ariko ngo aza kunezerwa ageze mu gihugu.

Yagize ati:

"Nageze mu Rwanda ahubwo birantungura kuko batubwiraga ngo umuntu aratahuka ngo agapfa cyangwa ngo bakamufata amajwi yamara kuvuga bakamwica.

Ahubwo narumiwe. Jyewe ndavuga mpora mvuga ndangije imyaka irindwi yose mvuga ndacyahagaze niteje imbere.

Mbese nakiriwe neza numva birantunguye bituma nsubirayo njya kuzana umugabo wanjye wari wasigayeyo."

Yongeraho ko ku ikubitiro bitoroshye gutahukana n'umugabo we.

"Umugabo yangaga gutaha nyine nk'umuntu wakoze igisirikare. Bamuteraga ubwoba nawe akagira ubwoba.akavuga ati ntashye napfa. Ubwo rero jyewe naraje mbonye ko nta kibazo gihari nsubirayo ndamubwira nti nta kibazo ngwino dutahe."

Image caption Immaculée Mukarugomwa ubu afite imashini zidoda imyenda avuga ko zazamuye ubuzima bwe

Mukarugomwa avuga ko ashyigikiye icyemezo cyo gukuraho ubuhungiro.

Yagize ati:

"Jye numva nta muntu wagombye guhera muri Congo akitwa impunzi. Batahuka nabo bakaza bakiteza imbere bakaba abanyarwanda nk'abandi ntibakomeze kwita impunzi."

Ariko anasobanura ko ngo bitoroshye kuva mu nkambi z'ubuhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo.

"Gutaha nyine biragoye kubera ko abari muri FDLR ntabwo batuma uvayo. [bavuga ko] ugiye kubamenera amabanga, ubatereranye ku rugamba rwabo...kandi sinumva urwo rugamba rwabo ruzagera hehe, ruzagera kuki?"

Image caption Madamu Mukarugomwa kandi avuga ko ari umuhinzikazi utubura imbuto z'ibirayi

HCR ivuga ko tariki ya 31 z'ukwezi kwa 12, ari umunsi uzaranga icyo yita ubushake bwo guhindura ipaji mu gitabo cy'amateka y'U Rwanda.

Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko nta mpamvu yo gutuma abanyagihugu bayo baguma kwitwa impunzi kubera ko igihugu 'gitekanye.'

N'ubwo bimeze gutyo hari bamwe mu banenga ubutegetsi bemeza ko hari ibibazo by'itotezwa no kutavuga akakuri ku mutima.

Zimwe mu mpunzi zivuga ko zigifite impungenge zo gusubira mu Rwanda.

Imibare ya HCR ivuga ko abantu basaga miliyoni eshatu n'igice bari barahunze igihugu kubera imvururu zabaye mbere y'umwaka wa 1998 bamaze gutahuka 'ku bushake'.

Ariko Aikaterini Kitidi, ushinzwe itangazamakuru muri uyu muryango yongeraho ko hakiri impunzi zibarirwa mu bihumbi magana abiri na mirongo itanu ziri muri iki cyiciro kirebwa n'umwanzuro wo guhagarika ubuhunzi ku Banyarwanda.

HCR ivuga ko izakomeza gukorana bya hafi n'ibihugu byazakiriye kugira ngo bifashe kuzibonera umuti w'ikibazo zifite nko kubafasha gutahuka ku bushake cyangwa se kubakira ku butaka bwabyo.

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Mukarugomwa avuga ko bitabanje koroha gutahukana n'umuryango we wose

Madamu Kitidi yagize ati:

"Bashoboraga gutaha ku bushake mu gihugu cyabo mu gihe bashatse gusubirayo cyangwa se bagasaba ko dosiye zabo zongera gusuzumwa n'ibihugu byabakiriye niba bumva bafite impamvu zumvikana zo kudasubira iwabo."

Ati:

"Nko kuba bafite ubwoba bwo kuba bahura n'itotezwa, bagasaba gusubizwa icyemezo cy'ubuhunzi. Uguhitamo kwa gatatu ni ugutuzwa mu bihugu byabakiriye. Iyi ni ingingo HCR yiganaho n'abategetsi b'ibihugu byabakiriye."

Ingingo yo gukuraho inyito y'ubuhunzi kuri bamwe mu Banyarwanda ntiyafashwe mu bihugu byose.

Bimwe mu bihugu bitayubahirije birimo nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afrika y'Epfo, Zambiya ndetse na Uganda.