Abagore barasaba uburinganire mu nzego muri Kenya

Imyigaragambyo y'abagore i Nairobi

Muri Kenya impirimbanyi z'abagore zirenga magana ane zakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru Nairobi zisaba ko hashyirwa mu bikorwa ingingo yo mu itegeko nshinga ivuga ko byibura kimwe cya gatatu cy'abadepite bagomba kuba ari abagore.

Ubungubu uko bimeze, cumi n'icyenda by'abagize inteko nshingamategeko ni abagore -- uyu mubare ukaba uri hasi cyane y'ibisabwa n'amategeko.

Abakoze imyigaragambyo bagejeje ibaruwa mu biro bya perezida Kenyatta bamusaba kuzirikana cyane ku mubare w'abagore azashyira muri leta ye nshya.

Magingo aya, abo Perezida Kenyatta amaze gutangaza bazaba bari muri iyo leta ni abagabo gusa ariko haracyari imyanya itaratangwa.