Uruganda rw' itabi rw'umuryango wa Rwigara rwareze leta

Uruganda rw'itabi
Image caption Uruganda rw'itabi Premier Tobacco Company rumaze amezi asaga arindwi ruhagaze.

Urukiko rw'ubucuruzi rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza uruganda rukora itabi Premier Tobacco Company ruregamo ikigo cy'igihugu cy'imisoro.

Uru ruganda rw'umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara rurega ikigo cy'imisoro gufatira bimwe mu bikoresho byarwo bikaba byaratumye rumaze amezi agera kuri arindwi rudakora.

Premier Tobacco Company kivuga ko iri funga ryateye igihombo gikomeye uruganda, kigasaba urukiko ko rwategeka rukongera gufungurwa.

Mu izina ry'uruganda Premier Tobacco Company, umunyamategeko Rwayitare Janvier yavuze ko ikirego cye cyihutirwa kuko uruganda rumaze amezi asaga arindwi ruhagaze.

Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko ikigo cy'imisoro cyafatiriye ibikoresho ngenderwaho by'uruganda.

Mu byo yavuze harimo amakonti yo mu mabanki yafunzwe ndetse n'ibitabo by'ibaruramutungo byafatiriwe.

Yavuze kandi n'ububiko bw'itabi ryamaze gukorwa ndetse n'ibikoresho byifashishwa mu gukora itabi byafunzwe.

Image caption Uruganda Premier Tobacco Company ruvuga ko gufunga byaruteye igihombo gikomeye.

Yabwiye umucamanza ko ikigo PTC cyagize igihombo gikomeye cyatewe n'uku gufungirwa.

Ngo cyatakaje abakiliya ba buri munsi ndetse kikaba gishobora no gutakarizwa icyizere kubera amasezerano cyari cyarasinye ntikiyubahirize kubera gufungirwa.

Yasabye urukiko gukuraho izi nzitizi kugira ngo uruganda rushobore gukomeza gukora bityo n'igihugu gikomeze kunguka kubera imisoro myinshi yatangwaga n'uru ruganda.

Uruhande rwunganira ikigo cy'imisoro rwo rwavuze ko nta kintu cyihutirwa muri iki kirego kuko imirimo y'uruganda itahagaritswe.

Bavuga ku makonti yafunzwe, abanyamategeko Clement Gatera na Bajeni Byiringiro bunganira ikigo cy'imisoro bavuze ko icyemezo cyafashwe kubera imisoro itarishyuwe.

Ku byafatiriwe, aba banyamategeko bavuga ko ntacyo byahungabanije ku mikorere y'uruganda kuko bitari ibikenerwa umunsi ku wundi.

Gusa umunyamategeko Rwayitare wunganira uruganda akavuga ko ibi ari ukwigiza nkana.

Yibajije ukuntu uruganda rwakora kandi ibikoresho by'ibanze bifungiranye, rudashobora kugera mu bitabo by'ibaruramari ndetse ngo rushobore gukoresha amakonti yarwo.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Ibibazo by'uru ruganda byatangiye kuvugwa cyane, ubwo Diane Rwigara (uri hagati) yagaragazaga ko yifuza kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ubwo bavugaga ko akazi katahagaze humvikanye urusaku rw'abo byabonekaga ko bahagarariye abakozi basaga n'abatemera ibivuzwe.

Aba bari bake mu bakozi babarirwa muri 200 bakoreraga uruganda ngo bamaze amezi 7 baraheze mu gihirahiro.

Uruganda Premier Tobacco Company ni urw'umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara umaze imyaka ibiri yishwe n'icyavuzwe ko ari impanuka y'umuhanda.

Gusa abo mu muryango we bakavuga ko badashira amakenga inzego z'ubutegetsi.

Ibibazo by'uru ruganda byatangiye kuvugwa cyane, ubwo umwe mu bana ba Rwigara, Diane Rwigara yagaragazaga ko yifuza kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Ntiyaje kubyemererwa ndetse aza no gutabwa muri yombi kimwe n'abandi babiri bo mu muryango barimo umubyeyi we.

Kuri ubu ategereje kuburanishwa mu rubanza ashinjwamo gukoresha inyandiko mpimbano no gukwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi.

Leta ivuga ko amategeko agomba kubahirizwa.