Impunzi z'Abanyekongo "zateye intambwe yo kuva mu Rwanda"

Impunzi z'Abanyekongo zavuye mu nkambi ya Kiziba
Image caption Impunzi zivuga ko zishaka gusubira iwazo cyanga zigashakirwa ikindi gihugu zajyanwamo

Impunzi z'Abanyekongo zibarirwa mu magana zasohotse mu nkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi zerekeza ku biro by'ishyami rya Loni ryita ku mpunzi aho zivuga ko zitazava zitabonye ibyo zifuza.

Abagore bahetse abana, abasore bikoreye utuzigo n'abasaza babari inyuma, iyo ni yo sura yagaragaraga ku marembo y'ibiro by'ishami rya Loni ryita ku mpunzi biri ku marembo y'umujyi wa Kibuye.

Ucishirije barabarirwa mu magana cyakora ntibyakoroha kwemeza ko bagera mu bihumbi 4 nk'uko bamwe muri bo babitubwiye, ariko bemeza ko hari abari bakiri mu mayira na bo berekeza ku cyicaro cya HCR.

Abafite ingufu ngo batangiye kuhagera mu masaha ya mu gitondo dore ko abenshi bafashe icyemezo.

Bose hamwe ni imvugo ni imwe, ngo ntibagishoboye kuba mu nkambi ya Kiziba aho bemeza ko inzara yari ibamereye nabi.

Ikindi bashyira mu majwi ni ubutegetsi bw'u Rwanda bashinja umugambi wo kubinjiza mu buzima bw'abanyagihugu ku ngufu.

Abo twaganiriye baduhamirije ko bahuye n'ibibazo bikomeye mu mayira; ngo inzego z'umutekano z'u Rwanda zakoze ibishoboka byose ngo zibabuze gusohoka mu nkambi nubwo impunzi zanangiye gusubira inyuma.

Hari abakomeretse

Image caption Ibikomere byavuye ku nkoni

Hari aberekanye ibikomere bavuze ko bimwe byavuye ku nkoni bakubiswe, ubundi ngo abapolisi ntibatinye kurasa amasasu nyayo.

Kugeza ku masaha y'umugoroba, abapolisi babonekaga bazengurutse ibiro by'ishami rya Loni byita ku mpunzi.

N'ubwo tutashoboye kwinjira twamenye ko haberaga inama y'igitaraganya hagati y'abahagarariye impunzi na HCR.

Ntibashaka kongera kuba mu Rwanda

Nk'uko twabibwiwe n'impunzi ngo habanje kuba impaka ndende, impunzi zanga ko abahagarariye inzego z'umutekano bemererwa gukurikira inama.

Gusa uko byabonekaga urebeye inyuma y'urugi birashoboka ko izi nzego zaba zayitabiriye, kuko ari na bo bari barinze inyubako yose.

Image caption Bari batekeye ibyabo bashobora gutwara, bigaragara ko batagamije gusubira inyuma

Mu gihe hategerejwe imyanzuro iva muri iyi nama, ku mpunzi ho ngo igishoboka cyonyine biteguye kumva ni ukubafasha kugera iwabo cyangwa se bakaba babonerwa ikindi gihugu kitari u Rwanda kibakira.

BBC yashstse kumenya icyo leta y'u Rwanda ivuga kuri iki kibazo maze tuvugana na Jean Claude Rwahama, umuyobozi ushinzwe ibibazo by'impunzi muri ministeri ishinzwe impunzi n'ibiza .

Twabanje kumubaza ibyo impunzi zishinja inteko zishinzwe umutekano, ko zabarasheho bamwe bagakomereka, avuga ko ibyo bidashoboka.

Kanda aho munsi wumve ikiganiro Jean Claude Rwahama yagiranye na BBC

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Jean Claude Rwahama, ni umuyobozi ushinzwe ibibazo by'impunzi