Radiyo Amazing Grace ikorera mu Rwanda yafunzwe na RURA

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Umuyobozi wa Amazing Grace, Gregory Brian Shoof, avuga ko bibabaje

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyaraye gihagaritse imwe muri Radio zifite umurongo wa Gikiristu, Amazing Grace.

Iyo Radio izwi ku izina ry'Ubuntu Butangaje mu Kinyarwanda, yahanishijwe kumara ukwezi idakora ibiganiro kandi ikanishyura miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

Ibi ni kubera ikiganiro umuvugabutumwa Nicolas Niyibikora aherutse kunyuzaho, bamwe mu bagore bakaba bararakariye iyo Radiyo bavuga ko icyo kiganiro cyabatesheje agaciro.

Umuyobozi w'iyo radiyo, Umunyamerika Gregory Brian Shoof, yavuze ko bimubabaje kandi birimo kurengana, avuga ko agiye kwitura urukiko.

Ikiganiro kivugwa

Muri icyo kiganiro, umuvuga butumwa Nicolas, yifashishije ibyo yasomaga muri Bibiriya, yerekanye ukuntu "abagore ari isoko ry'amabi menshi"

Ibyo byarakaje benshi mu bavuganira abagore, bahita barega iyo radiyo ku rwerwo rw'abanyamakuru bigenzura.

Radiyo Amazing Grace yasabiwe guhagakikwa gukora mu Rwanda