Dr Munyakazi yagarutse mu rukiko nyuma yo gukatirwa burundu

Dr Leopold Munyakazi muri rukiko
Image caption Dr Munyakazi avuga ko inkiko zamuburanishije ata bubasha zari zibifitiye

Mu Rwanda uyu munsi Dr Leopold Munyakazi uregwa ibyaha bya Genocide yari mu rukiko rukuru rwa Kigali aho yabwiye umucamanza ko atemera imyanzuro y'inkiko zamuburanishije mbere.

Munyakazi avuga ko impamvu aruko izo nkiko zitari zifite ububasha bwo kumuburanya.

Ni urubanza rwamaze akanya gato kubera ukutabona umwanzuro wihuse ku ngingo Dr Leopold Munyakazi amaze kugarura mu nkiko gatatu kugeza ubu.

Muri izo ngingo iyavuzwe cyane uyu munsi ni iy'uko yongeye gusaba kwita ku bujurire yatanze avuga ko inkiko zamuburanishije mbere ngo nta bubasha zari zifite bwo kuburanisha ibyaha mpuzamahanga byambukiranya imipaka.

Ibyo byaha aregwa birimo gupfobya genocide, kuyihakana no kuyiha ishingiro, asaba ko izo ngingo zihabwa agaciro mbere y'uko urubanza rukomeza.

Cyakora n'ubushinjacyaha bwemera ko ari uburenganzira bw'uregwa kandi bikwiye gusuzumwa.

Iki cyifuzo cya Dr Munyakazi kandi kiyongeraho ibindi birimo kujya kuburanira aho aregwa gukorera icyaha, mu cyahoze ari Komine Kayenzi, kuri ubu akarere ka Kamonyi.

Yagiye anasaba kandi no gutumiza abatangabuhamya bamwe bari mu nzego nkuru z'igihugu yifuzaga ko bamushinjura, ariko abacamanza yanyuze imbere bose babiteye utwatsi.

Itegeko kitabagaho mu Rwanda

Dr Munyakazi yakunze kuvuga ko atanakwiye guhanirwa jenoside ngo kuko igihe yabaga nta tegeko riyihana ryabagaho mu Rwanda, iyi ngingo ikaba yagiweho impaka cyane hagati y'abanyamategeko no mu rukiko.

Mugesera kandi yanavugaga ko atanizera ko umucamanza uhembwa na leta yamuha ubutabera bwuzuye.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, ari narwo rwari ruherutse kumuha igihano cyo gufungwa burundu, icyo gihe Dr Leopold Munyakazi yari amaze kwisubiraho ku cyemezo yari yarafashe cyo kutazongera kuvuga mu rukiko.

Avuga ko "yashimuswe"

Dr Munyakazi yashyikirijwe ubutabera bw'u Rwanda yirukannwe muri Amerika mu mpera z'umwaka wa 2016 mu buryo butandukanye n'ubukoreshwa mu kuzana abakekwaho jenoside, we yita kumushimuta, aho yari mu buhungiro muri Amerika.

Yagiye ahakana umwirondoro ubutabera bufite avuga ko atari uwe, avuga kandi ko ubutegetsi bw'u Rwanda icyo bumuziza ari ukuba yariyemeje guhangana nabwo.

Mu iburanisha ry'uyu munsi, urukiko rwiherereye ariko rugarutse ntirwahise rutanga umwanzuro ku byifuzo bya Dr Munyakazi.

Umucamanza yavuze ko umwanzuro uzasomwa ku ya 8 z'ukwezi gutaha ari nawo munsi iburanisha rizahita rikomerezaho.