Abafite isuku nkeya ibatera amavunja bahagurikiwe mu Rwanda

Umuhinzi wo muri Somaliya ari gukaraba ibirenge mu 2011 Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption Abaturage bakangurirwa isuku kugirango birinde amavunja

Mu Rwanda abategetsi bamaze iminsi basaba abayobozi b'inzego z'ibanze gufasha abaturage kugira isuku cyane cyane iyo ku mubiri, kugirango birinde indwara ziva ku suku nkeya nk'amavunja.

Hirya no hino mu gihugu ngo hacyari abaturage bakirarana n'amatungo, abarwaye amavunja, abadafite ubwiherero n'abadakozwa ibyo gukaraba.

Ngo hari n'umuturage ubuyobozi buherutse gukarabya ku ngufu, wari umaze imyaka cumi atikoza amazi.

BBC yerekeje kwa Minani Nikodemu, umugabo w'imyaka 50, uherutse gukarabywa no guhandurwa amavunja n'ubuyobozi ku ngufu.

Uyu ngo akaba yari afite ubwoba ko aramutse yikojejeho amazi yahasiga ubuzima kubera yaramaze igihe kingana uko atoga.

Kwifashisha ingufu

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga, Mukagatana Fortune, avuga ko byabaye ngombwa kwifashisha ingufu kubera ko ngo hari abaturage badakozwa ibyo gukaraba.

Uyu muyobozi avuga kandi ko kubera umwanda ngo imibare y'abarwaye amavunja ari kimwe mu bibazo biremereye ubuyobozi kuko ngo yarushagaho kwiyongera.

Ku rundi ruhande, abayobozi mu nzego z'ibanze bakomeje kuvuga ko abaturage bananiza ubuyobozi banga kwitabira isuku.

Kugaragaza ubukene

Uko kudashaka kurwanya umwanda ubavugwaho, ngo bamwe baba babikora kugirango bagume mu cyiciro cya mbere cy'abatishoboye bahabwa inkunga mu gihe bigaragaza ko basa nabi ndetse bakeneye ubufasha kubera ubukene.

Nta mibare irashyirwa ahagaragara y'abantu bose barwaye amavunja mu gihugu hose.

Ariko nko mu karere kamwe ushobora gusanga hari ababarirwa mu magana.

Gusa abategetsi batanga amabwiriza ku nzego z'ibanze yo guhandura abayarwaye no kubakurikirana umunsi ku wundi.

Soma andi makuru ku Rwanda:

Ibindi bisa n’ibi