Rwanda: Integuro y'isoko rusangi

I buryo Paul Kagame na Prezida Mahamadou Issoufou wa Niger Uwufise ububasha kw’isanamu RWANDA PRESIDENCY
Image caption I buryo Paul Kagame na Prezida Mahamadou Issoufou wa Niger

Mu gihugu c'u Rwanda hiriwe inama yo gutegura isinywa ry'amasezerano atanguza isoko rusangi y'ibihugu vyo ku mugabane wa Afrika, ibikogwa vyo kuri uno wa kabiri vyari bihagarikiwe na Prezida w'u Rwanda hamwe n'uwa Niger.

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo ibirori vyo gusinya amasezerano atuma havuka isoko rusangi ya Afrika, abakuru b'ibihugu, Paul Kagame w'u Rwanda, na Mahamadou Issoufou wa Niger ukuriye uyu mugambi w'isoko rimwe bitabiriye ibikogwa vya nyuma imbere y'ibirori vyo gushyira umukono ku masezerano ku munsi wa Gatatu.

Uwundi amaze kugera i Kigali ni Prezida mushasha wa Zimbabwe, Emmerson Munangagwa.

Uwufise ububasha kw’isanamu RWANDA PRESIDENCY
Image caption Prezida Emmerson Munangagwa wa Zimbabwe

Mu mvugo zabo bategetsi humvikanye ugushidikanya ku bushake bwa bimwe mu bihugu bwo gushyira umukono kuri aya masezerano.

Gusa bose bahurije ku nyungu zo gushyira hamwe nk'inzira yonyine yo gutera imbere kw'ibiuhugu.

Prezida Paul Kagame unakuriye umuryango wa Afrika Yiyunze yavuze ko ibihugu vya Afrika bifite inyungu mu gucuruza hagati yabyo kuko n'ibindi bihugu ariko bibigenza.

Uwufise ububasha kw’isanamu RWANDA PRESIDENCY
Image caption Inama y'i Kigali yiteze kwakira abakuru b'ibihugu hafi 30

Yagaragaje ko ubucuruzi hagati y'ibihugu by'Afrika biri munsi rugero rwa 20% mu gihe ibihugu by'U Burayi byo bikorana ubucuruzi ku rugero rukubye uru inshuro zigera kuri 3.

Avuga ku bihugu bishidikanya ku kwinjira muraya masezerano, umukuru wa Niger Mahamadou Issoufou yasabye ibihugu bigize uyu muryango gutekereza ku buryo bwagutse.

"Dufite abaturage miliyari imwe na miliyoni magana abiri. Iri ni isoko rikomeye. Urubyiruko rwacu rukeneye ko turuha aya mahirwe. Nubwo bitahita bihindura ubuzima bwabo bwa buri munsi, yaba inzira kuri Afrika yo kwiyambaza imbaraga ifite."

Igihugu cya Nigeria kiri ku isonga ry'ibyamaze gutangaza ko bidashyigikiye igitekerezo cy'isoko rusange.

Ibihugu byinshi biravuga ko iri soko ryatuma ubukungu bw'umugabane buzamuka .Gusa hari n'ibindi nka Nigeria byo bisanga iri soko rimwe ryatuma abaturage babyo batakaza imirimo .

Mu gihe hasgaye amasaha make ngo isaha yo gusinya igere ,mu cyumba cy'inama abantu barasa n'abafite icyizere ko aya masezerano ashobora gushyirwaho umukono .

President Paul Kagame, Emmerson Munangagwa wa Zimbabwe na Mahamadou Issoufou wa Niger ukuriye uyu mugambi w'isoko rimwe bitabiriye ibiganiro bya nyuma byo gutegura amasezerano agomba gushyirwaho umukono kuri uyu wa Gatatu.

Mu mvugo zabo humvikanye ugushidikanya ku bushake bwa bimwe mu bihugu bwo gushyira umukono kuri aya masezerano.

Gusa bose bahurije ku nyungu zo gushyira hamwe nk'inzira yonyine yo gutera imbere kw'ibiuhugu .

President Paul Kagame unakuriye umuryango w'Africa yiyunze yavuze ko ibihugu Africa bifite inyungu mu gucuruza hagati yabyo kuko n'ibindi bihugu ariko bibigenza.

Yagaragaje ko ubucuruzi hagati y'ibihugu by'Africa biri munsi rugero rwa 20% mu gihe ibihugu by'U Burayi byo bikorana ubucuruzi ku rugero rukubye uru inshuro zigera kuri 3.

Avuga ku bihugu bishidikanya ku kwinjira muraya masezerano, umukuru wa Niger Mahamadou Issoufou yasabye ibihugu bigize uyu muryango gutekereza ku buryo bwagutse.

„Dufite abaturage miliyari imwe na miliyoni magana abiri. Iri ni isoko rikomeye. Urubyiruko rwacu rukeneye ko turuha aya mahirwe. Nubwo bitahita bihindura ubuzima bwabo bwa buri munsi, yaba inzira kuri Afrika yo kwiyambaza imbaraga ifite"

Igihugu cya Nigeria kiri ku isonga ry'ibyamaze gutangaza ko bidashyigikiye igitekerezo cy'isoko rusange.

Nigeria ngo isanga ukubaho ku isoko rimwe byatuma abaturage bayo batakaza imirimo .

Nyamara Bwana Augustine Mahiga, Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Tanzania we agasanga nta mpamvu iriho yo kwiheba.

„Iri soko rusange rifite akamaro kanini. Ku batazasinya ejo, tugomba gushyiraho uburyo bwo kubakangurira vuba kugira ngo umwaka urangire nabo basinye „

Hari abakibaza ukuntu uyu mugambi w'isoko rimwe uzashoboka mu gihe hashize imyaka igera muri mirongo warananiranye.

Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera Bwana Stephen Ruzibiza avuga ko igikenewe ari intambwe ya mbere kuko hari ingero zigaragaza ko ibisa n'iri soko byashobotse.

Inama izasinya aya masezerano iteganijwe kuri uyu wa Gatatu. Abashyitsi biteguwe bazaba batarimo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda utari ukunze kubura mu birori byabereye mu Rwanda. Ukutaza kwe kwabaye nk'ukwatunguranye cyane ko na zimwe mu ntumwa zimuherekeza zari zamaze kugera i Kigali.

Nta bisobanuro byinshi byatanzwe ku kubura k'umukuru wa Uganda muri iyi nama ariko hari abakeka umubano udahagaze neza muri iki gihe hagati y'aba bategetsi bombi.

Ibindi bisa n’ibi