U Rwanda rwibutse jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24

Prezida Kagame n'umupfasoni wiwe mu mihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24 Uwufise ububasha kw’isanamu Rwanda Government
Image caption Prezida Kagame n'umupfasoni wiwe mu mihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 24

Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka jenoside yahitanye abatutsi babarirwa muri miliyoni mu mwaka wa 1994.

Kwibuka ku nshuro ya 24 byabereye ku rwego rw'imidugudu, aho abaturage bose bahamagarirwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka .

Umukuru w'U Rwanda Paul Kagame, watangije umuhango wo kwibuka yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwibuka kugira ngo bazirikane amacakubiri yateye jenoside ihora yibukwa .

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 cyabereye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali rusanzwe rwakira imihango nk'uyu.

Habaye gushyira indabo ku mva z'abashyinguye muri uru rwibutso babarirwa mu bihumbi 250.

Ntibishobora gukina mu cuma cawe
Umurwi w'Abafaransa -Survie, usaba Ubufaransa kwemanga uruhara muri jenoside mu Rwanda

Umukuru w'igihugu Paul Kagame yakije urumuri rw'icyizere, urumuri ruzakomeza kwaka mu minsi 100 igereranywa n'igihe cyose jenoside yamaze.

Atangiza icyumweru cy'icyunamo, umukuru w'U Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibikorwa byo kwibuka bigomba kubaho kugera ngo abanyarwanda bahore bazirikana amateka mabi yatumye habaho jenoside.

Uwufise ububasha kw’isanamu Rwanda Government

Umukuru w'U Rwanda yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwibuka kuko nta wundi wabikora mu mwanya wabo.

"Ni twe tuba turi ku isonga. Iby'uko hari uwakurangiriza ibibazo by' amateka yawe byo ntibibaho. Amateka yawe ni ayawe, ibibazo byawe ni ibyawe, ubigufashamo agufasha uri mu nzira ."

Ku munsi utangiza icyumweru cyo kwibuka hateganijwe icyiswe urugendo rwo kwibuka "walk to remember" ruyobowe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame, rugasorezwa kuri Stade Amahoro ahaza kubera ijoro ryo kwibuka.

Amabwiriza mashya ya Komisiyo yo kurwanya jenoside ateganya ibikorwa byo kwibuka bitagomba kurenza amasaha 3 .

Ibanki y'Ubufaransa ikurikiranwa kubera jenoside mu Rwanda

Kugira ngo iyi ngingo ishoboke hakuweho amasengesho y'abanyamadini batandukanye yafataga igihe kirekire ubu akaba agomba gusimbuzwa umunyedini umwe ugomba gusenga mu gihe kitarenze iminota 10.

Uyu mwaka ibikorwa byo kwibuka birabera mu midugudu yose na ho ku rwego rw'igihugu nta yindi mihango ikomeye uretse uwo gutangiza icyunamo ubera ku rwibutso rwa Kigali.