Abakecuru n'abasaza barokotse jenoside basaba ababaguma hafi

Bamwe mu bakecuru barokotse jenoside
Image caption Bamwe mu bakecuru barokotse jenoside

Abakecuru n'abasaza babuze abo mu miryango yabo bagasigara bonyine, baravuga ko bakeneye abababa hafi mu minsi mikeya bashigaje yo kubaho.

Nyuma ya jenoside hari abasigaye bonyine kandi bashaje cyane, ku buryo batagira icyo bikorera.

Bamwe muri bo bamaze kubakirwa amazu rusange, aho batunzwe n'ikigega gifasha abarokotse jenoside.

Ikigo cyiswe Impinganzima mu karere Kanyanza, ni kimwe mu byubakiwe aba bapfakazi bageze mu zabukuru.

Kirimo abakecuru n'abasaza bigaragara ko bakuze cyane.

Abenshi bagenda bunamye bitwaje udukoni.

Muri rusange ngo nta n'umwe uri munsi y'imyaka 65.

Image caption Ikigo cubakiwe abakecuru n'abasaza barokotse jenoside

Uru rugo rwubatswe n'imiryango itandukanye nk'uwabapfakajwe na Jenocide -AVEGA, ndetse n'inidi miryango itera inkunga.

Hashize imyaka 3 aba mbere muri aba basheshe akanguhe bagejejwe muri aya mazu.

Bari bamaze gutarurwa aho babaga bonyine.

Umwe mu bakecuru twahasanze agira ati:

"Nari nambaye ubusa none dore nditeye. Nakarabaga sinshobore gucya none dore ndasa neza. Ndaseka, nkabona abo tuganira, ubu ndishimye rwose. "

Image caption Umuryango warokotse jenoside

Muri uru rugo kandi nahasanze abasaza 3, kimwe na bagenzi babo b'abakecuru ni inshike kuko nta muntu n'umwe basigaranye wo mu muryango wabo.

Umwe muri bo na we yaduhaye ubuhamya bwe.

"Nabaga ndi jyenyine, ibibazo bikandenga.

Nkarara ndasinziriye mpagaritse umutima, nikanga ko abantu bantera. "

Muri ubu buzima bwa rusange, ikigega gifasha abacitse ku icumu ni cyo kibatunze umunsi ku wundi, ni na cyo kibavuza dore ko bageze no mu gihe cyo kurwaragurika.

Madame Chantal Munganyinka ni umukozi w'iki kigega ushinzwe ubuzima bwabo.

"Tuba dufite abanywa imiti, ni twe tuyibaha nk'uko muganga yabitegetse.

Ubu twabaye nk'abaganga.

Iyo yarembye uragenda ukamurara iruhande bikamuha icyizere cyo gukira. "

Image caption Mwenaya mazu ngo yarubakiwe abarokotse jenoside no mu tundi duce

Uretse amazu nk'aya ari iNyanza, andi nka yo yamaze kubakwa mu duce nka KAYENZI, Rulindo, Rwamagana, Kayonza na Huye, yose hamwe akaba acumbikiye abakeru n'abasaza b'inshike bakabakaba 200.

Gusa haracyakenewe imbaraga kuko ibarura ryakozwe ryerekanye ko abakeneye kubakirwa no gukurikiranirwa hafi basaga 800 mu gihugu cyose.

Ibindi bisa n’ibi