Rwanda: impungenge n'ibyanditswe na Marianne yo mu Bufaransa

Abdul Ruzibiza

Minisitiri w'ubucamanza w'u Rwanda, Tharcisse Karugarama, aravuga ko u Rwanda rutewe impungenge n'ukuntu amakuru yagombye kuba ibanga ry'umucamanza nyakwigendera Abdul Ruzibiza yamubwiye, yasohowe n'ikinyamakuru Marianne cyo mu Bufaransa.

Karugarama yabwiye BBC ko yatangajwe n'ukuntu ayo makuru yageze kuri icyo kinyamakuru kandi umucamanza agikora iperereza ku uwahanuye indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana.

Ikinyamakuru Marianne kiravuga ko mbere yo kwitaba imana, Ruzibiza yari yahaye ubuhamya umucamanza ukora iperereza rishya ko ibyo yabwiye Jean- Louis Bruguiere muri 2003 ari ukuri ngo yari yisubiyeho kubera impamvu z'umutekano we.

Abdul Ruzibiza yitabye imana mu cyumweru gishize, Marianne iravuga ko Rizibiza apfanye ibanga rikomeye.