APRDH: "Imwe mu mirambo yo mu ruzi rwa Rusizi yari FNL"

Burundi flag

Umuryango uharanira agateka k'ikiremwamuntu, APRDH, uravuga ko imwe mu mirambo yabonetse muri Rusizi yari iy'abarwanyi ba FNL.

Umukuru wa APRDH, Pierre Claver Mbonimpa, yavuze ko imirambo 4 muri 14 imaze kumenyakana ko yari iya abayoboke ba FNL, umuyobozi wa FNL, Agathon Rwasa, ari mu bwihisho ngo kubera impamvu z'umutekano we.

Hashize iminsi mu Burundi babona imirambo mu Rusizi, ubutegetsi buravuga bumaze gufata abantu bagera kuri 40 bakekwa ko bari inyuma y'ubwo bwicanyi.

Polisi y'uburundi ntacyo irabivugaho.