Intumwa ya LONI yagiye muri DRCongo

Margot Wallstrom
Image caption Margot Wallstrom

Akoze urwo rugendo LONI imaze gusohora icygeranyo ku baturage bamaze iminsi bafatwa ku ngufu n'inyeshyamba muri Kivu y'amajyaruguru.

Mu kiganiro yahaye BBC, Margot Wallstrom, yavuze ko bishoboka ko abantu bahohotewe icyo gihe bashobora kuba bagera kuri 500.

Yavuze ko mu abahohotewe harimo abana b'ibitsina byombi, yasabye ko ingabo za LONI zishinzwe kubahiriza amahoro zihabwa amahugurwa anononsoye, izo ngabo ziraregwa ko zitatabaye vuba.