U Rwanda na Uganda bizakomeza gukorana na LONI

Impunzi za Darfur muri Sudan
Image caption Impunzi za Darfur muri Sudan

Leta z'u Rwanda na Uganda ziravuga ko zizakomeza gukorana na LONI mu bikorwa byo kubahiriza amahoro n'ubwo zidashimishijwe n'icyegeranyo kiri busohoke uyu munsi.

Icyo cyegeranyo kirarega ingabo za Uganda n'u Rwanda ko zahohoteye abaturage mu myaka Zamaze zirwanira muri republika iharanira demokrasi ya Congo.

Icyo cyegeranyo kiravuga ko bishoboka ko ingabo z'u Rwanda zishobora kuba zarakoze jenoside.

U Rwanda ruravuga ko rutemera icyo cyegeranyo kuko kirimo amakosa.