Abagize leta ya Prezida Kagame barahiye

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Image caption Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

Mu Rwanda, abagize leta nshya barahiriye gukomeza imirimo yabo muri government igiyeho nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa munani.

Abaministri bari basanzwe bagumye ku myanya yabo ariko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yabihanangirije ko iyi ari leta nshya nubwo basubiye ku myanya bari basanganywe.

Bityo ko bagomba kuzirikana kugeza abaturarwanda ku majyambere.

Indahiro z’abagize leta nshya zakirwaga hakurikije inyuguti z’amazina yabo, abaministri 18 n’abanyamabanga ba leta babiri bose bari basanzwe muri government nibo bagiriye indahiro yabo imbere

y’umukuru w’igihugu, abagize inzego z’ubucamanza n’inteko ishingamategeko.

Ijambo Perezida Paul kagame yagejeje ku bagize leta nshya ryibanze ahanini ku kubabwira ko ingamba zikomeye ziyitegereje.

Perezida kagame kandi yongeye kuvuga ko abanenga icyo babona nk’ibura ry’ubwisanzure mu rubuga rwa politike n’itangazamakuru cyangwa imiterere y’amwe mu mategeko y’u Rwanda, badafite icyo

bakwigisha u Rwanda ku byerekeye uko rukwiriye kuyoborwa n’icyo abanyarwanda bashaka.