DRCongo:LONI ibabajwe n'urupfu ry'umugabo waguye muri gasho

Perezida Joseph Kabila
Image caption Perezida Joseph Kabila

Umuryango w'abibumbye uravuga ko wababajwe n'urupfu rw'umugabo wafatiwe muri republika iharanira demokrasi ya Congo azira ko yateye amabuye imodoka zari ziherekeje Perezida Joseph Kabila.

Armand Tungulu Mudiambu yafungiwe muri gasho ya gisirikare i Kinshasa aho yaguye mu cyumweru gishize, abavandimwe be ntibemera ko yazize ko yiyahuye.

Umuryango w'abibumbye urasaba abategetsi ba Congo kubahiriza uburenganzira bw'abanyururu, wasabye kandi ko hakorwa iperereza ryigenga kugira icyo Armand Tungulu Mudiambu yazize kimenyekane.