U Rwanda ruzohereza abapolisi b'abagore i Darfur

Abapolisi b'abagore bagiye kujya Darfur bari kubwirwa ibyo bazakora
Image caption Abapolisi b'abagore bagiye kujya Darfur bari kubwirwa ibyo bazakora

U Rwanda rugiye kohereza abapolisi b’abagore 92 i Darfur muri Sudani mu rwego rw’ibikorwa by’umuryango w’abibumbye byo kubungabunga amahoro.

Iyi ni inshuro ya mbere igihugu cyohereza mu butumwa bw’amahoro umubare w’abashinzwe umutekano hanze yacyo, bose ari abagore gusa.

Ni nabo ba mbere kandi boherejwe i Darfur nyuma y’uko umukuru w’igihugu asubiye ku cyemezo cyari cyafashwe cyo kuvana ingabo z’u Rwanda muri Sudani.

Bimwe mu byo aboherejwe bazaba bashinzwe harimo gufasha abagore n’abana bahura n’ibibazo bishingiye ku ihohoterwa.

Abagiye bazamara igihe cy’u mwaka i Darfur.

U Rwanda kugeza ubu rufite ababungabunga umutekano mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye mu bihugu bitanu ku isi.

Abarenga ibihumbi bitatu bari mu ntara yazahajwe n’intambara ya Darfur.

Mu minsi ishize guverinoma yari yatangaje icyemezo cyo kubakurayo, nyuma y’icyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye gishinja ingabo z’u Rwanda ibyaha by’ubwicanyi bwakorewe impunzi muri Congo.

Ariko isohoka ry’iyi raporo rirasa niritarangije byinshi ku bikorwa by’amahoro by’umuryango w’abibumbye.

Mu mpera z’icyi cyumweru irindi tsinda ry’abapolisi 40 bazahaguruka i Kigali berekeza i Port-au-Prince muri Haiti, mu bundi butumwa nk’ubu.