Barasaba ko Victoire Ingabire afungurwa

Abanyarwandakazi bo mu Bubirigi
Image caption Abanyarwandakazi bo mu Bubirigi kuri ministeri y'ububanyi n'amahanga y'icyo gihugu.

Abanyarwandakazi bo mu ishyirahamwe riharanira demokarasi n'amahoro ryo mu Bubiligi ku wa gatanu bagiye kuri ministeri y'ububanyi n'amahanga y'u Bubiligi aho bavugaga ko baje kwamagana ifungwa rya Victoire Ingabire, umuyobozi wa FDU Inkingi.

Bakihagera, bose bari bambaye ibyapa cyangwa imipira iriho Victoire Ingabire. Abakozi bakuru bo mu ishami rishinzwe akarere k'ibiyaga bigari baje kubakira, maze abo bagore babagezaho inyandiko irimo amazina y'abanyapolitiki bavuga ko bafungiye ubusa mu Rwanda ari bo Ingabire Victoire, Mushayidi Deo, Charles Ntakirutinka , Bernard Ntaganda ndetse na Theoneste Niyitegeka.

Batanze kandi amafoto n'amazina y'abanyapolitiki n'abanyamakuru nka Jean Leonard Rugambage na Rwisereka Andre baherutse kwicwa mu Rwanda. Bavuze ko ngo mu gihe cy'amahoro nk'uko u Rwanda ruvuga ko ruyafite impfu nka ziriya zidashobora kugirirwa ibisobanuro.

Barasaba u Bubiligi - nk'igihugu kiyoboye umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi muri iki gihe - kubwira ubutegetsi bw'u Rwanda gufungura amarembo demokarasi ikinjira mu gihugu, ngo abanyarwanda bakabasha kwicarana bakaganira batarebana ay'ingwe ngo nk'uko byagenze kuva mu myaka yashize kugeza ubu.

Mu gihe abagore bazaniraga ubutumwa leta y'u Bubiligi, abagabo basigaye kuri ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi aho batangiye - kuva ku wa gatanu mu gitondo - imyigaragambyo yo kugota ambasade basaba ko abanyapolitiki bafunze bafungurwa, imyigaragambyo kugeza ubu batavuga igihe izarangirira.