ICC yanze ubujurire bwa Bemba

Jean Pierre Bemba
Image caption Jean Pierre Bemba azaburanishwa na ICC

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaba rukorera i La Haye, rwemeje ko Jean Pierre Bemba, wari visi perezida wa DRCongo, agomba kuburanishwa ku byaha byo mu ntambara aregwa.

Bwana Bemba yari yajuririye urwo rukiko asaba ko rwasuzuma niba ibyo aregwa bifite ishingiro.

Araregwa ibyaha byo mu ntambara n'ibyaha byibasira inyoko muntu byakorewe muri republika ya Centre Africa hagati ya 2002 na 2003.

Araregwa ko umutwe w'inyeshyamba yari ayoboye wishe abaturage, ufata abagore ku ngufu ubwo wari wagiye gufasha Ange Patasse mu ntambara yarwanaga na Francois Bozize.

Bemba arahakana ibyo byaha, aravuga ko atayoboraga uwo mutwe umaze kwambuka umupaka.