Prezida Kagame yahawe agashimwe

Vincent Biruta na Ernest Rwamucyo
Image caption Vincent Biruta na Ernest Rwamucyo

Umukuru w'inteko nkenguzamateka y'u Rwanda Vincent Biruta yahagarariye Prezida Paul Kagame mu muhango wo kwakira agashimwe yahawe na Global Peace and Unity Foundation.

Iki n'igihembo kijyanye n'ibikorwa byo kubanisha neza abanyarwanda bishingiye cyane ku rwego rw'amadini.

Uyu muryango Global Peace and Unity Foundation n'umuryango w'abayisilamu ukaba ugamije guhuza abayisilamu , abakristu n'abayahudi.

Idini rya Kiyisilamu mu Rwanda rivuga ko ryateye imbere kuva aho Prezida Kagame agiriye ku butegetsi kurusha uko byari bimeze mbere y'itsembabwoko ryo muri 94.

Ukuriye abayisilamu mu Rwanda Mufti Saleh Habimana nawe yarari muri uwo muhango.

Bwana Vincent Biruta yasuye BBC Gahuzamiryango arikumwe n'uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza Ernest Rwamucyo