Imyigaragambyo y'Abanyarwanda mu Bubirigi

Imyigaragambyo y'Abanyarwanda mu Bubirigi
Image caption Imyigaragambyo y'Abanyarwanda mu Bubirigi

I buruseli abantu basaga magana atatu bakoze urukuta imbere ya Ambassade y'u Rwanda basaba ko abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bafungurwa.

Ku wa gatanu Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bahuriye mu mashyirahamwe anyuranye bahuriye imbere y'ambassade y'u Rwanda bamagana ifungwa ry'abanyapolitike.

Abo ni Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, Bernard Ntaganda, Charles Ntakirutinka na Théoneste Niyitegeka bose bafungiye mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo ije ihurirana n'ibikorwa bya leta yatangiye mu Burayi byo guhamagarira impunzi gutahuka, icyo gikorwa kikaba kiyobowe na senateur Inyumba Aloysia.

Abakoraga imyigaragambyo uyu munsi bakaba bamaganye n'icyo gikorwa cya senateur Inyumba, ngo ubuhunzi buzavanwaho n'uko mu Rwanda himakajwe demokarasi.

Kandi ngo imfungwa za politiki zigafungurwa, leta iriho n'abatavuga rumwe na yo bagakora ibiganiro byabahuza bakigira hamwe imiyoborere mishya iberanye n'u Rwanda muri iki gihe.