Ingabire Victoire yongeye kwitaba urukiko

Ingabire Victoire
Image caption Ingabire Victoire

Victoire Ingabire Umuhoza yinjiye mu rukiko yambaye umwambaro w’imfungwa atagikeye ku maso ugereranije n’uko yasaga mu byumweru bibiri bishize ubwo yatabwaga muri yombi.

Yari yogoshe umusatsi; imbere y’umucamanza yari kumwe n’abamwunganira batatu mu bujurire asabamo kuburana ari hanze.

Uyu munyapolitike n’abamwunganira baravuga ko nta mpamvu cyangwa ikirego gishya cyagaragaye mu byo akurikiranyweho cyajyaga gutuma urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwisubiraho ku mwanzuro rwari rwafashe mu kwa kane k’uyu mwaka ubwo rwamwemereraga kuburana ari hanze.

Baravuga ko ibimenyatso byatanzwe n’ubushinjacyaha birimo inyandiko z’itumanaho ryakorewe kuri internet, n'inyandiko mvugo yakozwe na Uwumuremyi Vital bidahamye kandi ngo hakaba hari aho bivuguruzanya.

Imbere y’umucamanza Ingabire Victore yongeye gushimangira ko yumva akurikiranywe kubera impamvu za politike asaba ko uretse kuba yaburana ari hanze ngo yifuza ko iburanisha mu mizi ry’urubanza rwe ryakwihutishwa.

Naho ku bushinjacyaha bwo ngo busanga kuba harabayeho ifatwa ry’umuntu uregwa akanemera ibyaha bikomeye kandi akavuga ko yabifatanije na Ingabire, ngo yaba impamvu ihagije yo kungera kumugarura imbere y’urukiko.

Buravuga ko hakurikijwe amategeko y’u Rwanda itangwa ry’ibimeyetso cyangwa ubuhamya bishya ngo byahabwa agaciro mu gihe cyo kuburana urubanza mu mizi.

Umwanzuro w’urukiko utegerejwe kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Nubwo haburanwaga ibyerekeye ifungwa ryagateganyo, uru rubanza rwagaragayemo ukwiyambaza ingingo z’amategeko cyane kuruta. uko bisanzwe no kuyasobanura hakurikijwe inyungu za buriruhande.

Bishobora kuzarushaho mu gihe cyo kuburana mu mizi.