Abirukanywe muri TIG ntibishimiye icyemezo

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption Ibendera ry'u Rwanda

Abakozi 16 birukanywe ku kazi mu mezi ashize, n'ubuyobozi bushinzwe imirimo nsimbura gifungo, bazindukiye ku biro bikuru by'ubuyobozi basaba ibisobanuro ku cyemezo cyo kubasubiza ku kazi nkuko byategetswe n'umuvunyi mukuru.

Ntibabonanye na Evariste Bizimana, umuyobozi mukuru wa TIG, ariko bahawe urwandiko rwateguriwe umuvunyi mukuru, rumumenyesha ko imyanya yabo yasimbujwe abandi.

Urwo rwandiko ruravuga ko ubuyobozi bwa TIG bwiteguye gusubiza ku kazi abakozi 3, abandi bazategereza imyanya n'iboneka.

Abo bakozi bavuze ko babajwe n'icyo cyemezo, bakomeje gusaba ko barenganurwa.

Bwana Bizimana yanze kugira icyo abivugaho.