Gupima sida mu bigo byigenga muri EAC

Kurwanya sida
Image caption Kurwanya sida mu muryango wa EAC

Uyu munsi mu bihugu biri mu muryango w'Afurika y'uburasirazuba hatangiye igikorwa cyo gupima indwara ya Sida ku bakoresha bo mu bigo by'abikorera ku giti cyabo.

Ikigamijwe ni ukugira ngo bahe urugero abakozi bo muri ibyo bigo kugira ngo bakore bazi uko ubuzima bwabo bwifashe ku birebana n'indwara ya sida.

Mu Burundi abayobozi babyitabiriye bakanavuga yuko ishyirahamwe rikora inzoga BRARUDI rikwiriye kubera urugero ibindi bigo kuko ryo ripima abakozi baryo buri mwaka.

Naho mu Rwanda abayobozi b'ibigo byigenga bo ntibabyitabiriye cyane ahubwo bagiye bohereza intumwa ariko ukuriye urugaga rw'abakozi bigenga, Munyampenda Roger, yabwiye BBC ko uyu ari umunsi wa mbere w'icyo gikorwa ko bazabona umwanya wo kuza kubikora.