"U Rwanda rwirengagije amategeko mpuzamahanga" Nyamwasa

Lt Gen Kayumba Nyamwasa
Image caption Lt Gen Kayumba Nyamwasa ari mu bahagajwe n'urukiko rw'u Rwanda

Kayumba Nyamwasa aravuga ko urukiko rwa gisirikare rw'u Rwanda rwirengagije amategeko mpuzamahanga rutegeka we na bagenzi 3 bitaba urwo rukiko kandi ruzi ko ari mpunzi.

Nyamwasa yabwiye BBC ko amategeko mpuzamhanga atemerera impunzi kujya mu gihugu zahunze.

Yavuze ko icyo u Rwanda rugamije ari "kuduharabika no kutubuza amahwemo" babatesha agaciro ku byaha batemera ko bakoze.

Nyamwasa kandi aravuga ko hashize imyaka 9 avuye mu gisirikare ariko umuvugizi w'igisirikare, Jill Rutaremara, yavuze ko ibyo bitavuga ko yasezeye mu gisirikare.

Umunyamategeko, Evode Uwizeyimana, yavuze ko amategeko mpunzamhanga atemerera impunzi kujya mi gihugu zahunze, yavuze ko ibyemezo bizafatwa n'urukiko rwa gisirikare abo bagabo 4 batarimo bitazagira agaciro mu mahanga.