UNAIDS isaba ko uburaya budahanwa n'amategeko mu Rwanda

Umukobwa akora uburaya arindiriye aba kiriya
Image caption Kugira uburaya icyaha bituma ababukora babangamirwa

Umukuru w'ishami rya LONI rirwanya SIDA, UNAIDS, asaba ko havanwa mu mategeko y'u Rwanda itegeko rihana uwo wese akora uburaya.

Umukuru wa UNAIDS mu karere ka Afurikia y'uburasirazuba n'iya majyepfo, Dr Sheila Tlou, ibyo yabishyikirije inteko ishingamateko y'u Rwanda.

Ayisaba kuvana mu mushinga w'amategeko ahana, itegeka rihana umuntu wese ukora akazi k'uburaya.

Dr Tlou avuga ko gushyiraho ibihano ku bakora uwo mwuga byatuma babikora bihishe gutyo ntibashobore kwitabwaho muri gahunda zo kurwanya sida.

Mu gihe ariko umwuga w'uburaya utabonwa neza mu muco nyarwanda, iki cyivuzo gishobora guhura n'imbogamizi zikomeye.