Igikomangoma William agiye kurongora

William na Kate
Image caption William na Kate

Hano mu Bwongereza igikomangoma William uri ku mwanya wa kabiri ku murongo w'abashobora gusimbura umwamikazi Elizabeth wa II afite ubukwe umwaka utaha.

Ministri w'intebe w'ubwongereza David Cameroon yavuze ko ubwo bukwe buteganijwe kuzaba umwaka utaha ari umunsi igihugu cyose cyagombye kwizihiza.

Igikomangoma William na Kate Middleton nyuma y'ubukwe bwabo bazaba mu majyaruguru ya Wales aho igikomangoma William azakomeza gutwara indege za kajugujugu mu gisirikare cy'ubwongereza.