Umuvunyi mukuru aracyasaba abakozi ba TIG gusubizwa ku kazi

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption Umuvunyi mukuru akomeje gusaba ko TIG isubiza ku kazi abakozi yirukanye

Umuvunyi mukuru w'u Rwanda, Tito Rutaremara, yongeye gusaba ko abakozi birukanywe n'ikigo gishinzwe imiromo nsimbura gifungo- TIG- basubizwa ku kazi badategereje kuzamahamagarwa hakurikije urutonde rw'amazina yabo.

Urwego rw'umuvunyi ruravuga ko rutemeranya n'igitekerezo cy'ubuyobozi bwa TIG cy'uko kubasubiza ku kazi bizaterwa n'uko imiromo izagenda iboneka kandi hakurikijwe uko amazina yabo akurikirana mu nyuguti ziyabanziriza.

Tito Rutaremera yavuze ko mu gihe umuyobozi wa TIG atubahirije icyemezo cy'urwego rw'umuvunyi, bazakomeza gusaba leta ko imufatira igihano.