"Iperereza rya Rwisereka riracyakomeza" Ubushinja cyaha

Nyakwigendera Andre Kagwa Rwisereka
Image caption Nyakwigendera Andre Kagwa Rwisereka

Ubushinja cyaha bw'u Rwanda buravuga ko bugikora iperereza ku rupfu rwa Andre Rwisereka n'ubwo uwo bwari bwafashe bukeka ko ariwe wamwishe yarekuwe.

Umuvugizi w'ubushinja cyaha, Augustin Nkunsi, yabwiye BBC ko uwo mugabp yarekuwe kubera ko iperereza ryagaragaje ko atakoze icyo bari bamufatiye.

Ejo umuryango wa Rwisereka wasabye umuryango w'abibumbye ko wakora iperereza ryigenga kuko udafitiye icyizere polisi y'u Rwanda.

Augustin Nkunsi yasabaye umuryango wa Rwisereka n'abandi bashobora kuba bafite amakuru ku rupfu rwe ko bayatanga kugira ngo ubushinja cyaha bushobore kubikurikirana.

Andre Rwisereka wari icyegera cy'umuyobozi wa Green Party yiciwe i Butare mu kwezi kwa karindwi aciwe ijosi.