SOCIRWA ngo yahawe ruswa yo kuburizamo imyigaragambyo i Buruseli

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption Perezida Kagame azajya i Buruseli

Umuyobozi w'umuryango udaharanira inyungu, SOCIRWA, bwana Albert Rukerantare, yavuze ko ubutegetsi bwo mu Rwanda bwagerageje kumuha igiturire cy'amaeuro 10,000 kugira ngo aburizemo imyigaragambyo y'abatavuga rumwe na leta bateganya gukorera i Buruseli mu rugendo rwa Perezida Kagame.

Rukerantare yavuze ko yishinganye mu butegetsi bw'Ububirigi ngo kubera impungenge z'uko ashobora kugirirwa nabi kuko yanze kwakira icyo giturire.

Ariko, Ntwari Gerard, uhagarariye u Rwanda mu Bubirigi, yabwiye BBC ko ibivugwa n'umuyobozi wa SOCIRWA ari "amateshwa" adafite ishingiro, yavuze ko abatavuga rumwe na leta bafite uburenganzira bwo kwiragambya kuko babifitiye uburenganzira.

Ntwari yanavuze ko Rukerantare atagomba kugira impungenge kuko ari nta mugambi wo kumugirira nabi uhari.

Perezida Kagame azahura n'Abanyarwanda batuye i Burayi kuwagatandatu