Ububiko kuri Jenoside yo mu Rwanda

Amwe mu makaseti ari muri ubwo bubiko
Image caption Amwe mu makaseti ari muri ubwo bubiko

Mu Rwanda hamaze gufungurwa inzu y'ububiko bw'amajwi, amashusho n'inyandiko zerekeye kuri Jenoside yabaye muri icyo gihugu muri 1994.

Ubu bubiko bwubatswe na leta y'Urwanda n'umuryango Aegis Trust uharanira kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu.

Bugamije kuba isoko y'ubumenyi bwimbitse ku buryo jenoside yateguwe ikanakorwa n'uburyo yakwirindwa hirya no hino ku isi.

Inzu y'ubwo bubiko iri iruhande rw'urwibutso rwa jenoside rusanzwe rwa Kigali. Igizwe n'igice gishyinguyemo inyandiko zerekeye jenoside n'ubuhamya bwanditse.

Ikindi gice gikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga kigizwe na za mudasobwa icyenda zivana amakuru ku isoko ashyinguyemo uyakeneye akabasha kuyabona imbere ye.

Aha ni naho hari ipfundo ry'ububiko kuko harimo ibintu byinshi bitabasha kuboneka ahandi kandi bibitswe ku buryo bwateguwe neza. Ubuhamya bufotoye, ibinyamakuru byo hambere n'amajwi biri mu byo umuntu abasha kubonamo.

Gushakira kuri izi za mudasobwa biroroshye kandi birihuta. Ariko bigaragara ko ari nke ugereranije n'umubare w'abashobora gukenera amakuru umujya umwe.

Mu gutunganya ubu bubiko hiyambajwe abahanga baturutse muri kaminuza n'ibigo by'inzobere muri iki gikorwa byo muri Leta zunze ubumwe z'amerika.

Umuryango Aegis Trust uharanira gukumira ibyaha byibasira inyoko muntu uravuga ko muri jenoside zabaye ku isi zose, ubu bubiko buri mu bwa mbere bubasha kugaragaza amakuru neza kandi ku buryo burambuye. Irizera ko mu kumenya uko jenoside yabaye n'icyabiteye bishobora gufasha ab'ejo kuyirinda.