Ingabire Victoire yasubiye mu rukiko

Ingabire Victoire
Image caption Ingabire Victoire

Madame Ingabire Victoire uyobora ishyaka FDU INKINGI uyu munsi yageze imbere y’Urukiko Rukuru rwa Repuburika kujuririra icyemezo giheruka gufatwa n’urukiko rwisumbuye rwa gasabo.

Urwo rukiko rwari rwafashe icyemezo cyo kumufunga indi minsi mirongwitatu mbere y’uko urubanza rwe rutangira.

Ingabire n’umwunganira barasaba ko yaburana ari hanze mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko yaba agifunze mu gihe iperereza rikomeza.

Victoire ingabire n’umwunganira baravuga ko impamvu zashingiweho n’urukiko rwongereye iminsi y’ifungwa rye ry’agateganyo zitari zihagije.

Baravuga ko ubushinjacyaha bugenda buhindagura ingingo n’inyito zibyaha akurikiranyweho bakabyita uguhuzagurika, kandi ngo butinza urubanza nkana bwitwaje ko bugikora iperereza mu bindi bihugu bidashyirwa ahagaragara, bityo bagasaba ko uregwa yarekurwa akaburana ari hanze.

Igitugu ku bushinjacyaha

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwo ruravuga ko nta gihe ntarengwa cyo gukora iperereza kiriho bityo ngo akaba ntaho uregwa yashingira avuga ko ritinze.

Buramushinja kubushyiraho igitutu ngo urubanza rwihute no gushyira icyo bwise “igihato” mu ikurikiranwa rye ubwo yangaga kugira ikindi yongera kubusubizaho mu iperereza.

Ni urubanza rugaragara nk’urushobora kuzafata igihe kirekire, umushinjacyaha akaba yabwiye urukiko ko ibyaha bikorwaho iperereza bikomeye kandi byakoranywe ubuhanga.

Kubera iyo mpamvu ngo biragoye gukusanya ibimenyetso kandi n’iperereza ngo risaba ubwitonzi.

Yavuze ko itegeko ry’u Rwanda ryemera ko ku byaha by’ubugome ifungwa ry’agateganyo rishobora gusabwa kugeza inshuro cumi n’ebyiri.

Yashyize ibyaha bikurikiranye muri urwo rwego, avuga ko nta cyabuza ubushinjacyaha kugeza kuri izo nshuro igihe cyose byaba bibaye ngombwa.

Ayo magambo yatumye victoire ingabire yongera gusubiramo ibyo akunze kuvuga ku rubanza rwe ariko noneho mu ijwi ryumvikanamo amarangamutima: Ko azi neza ko rushingiye ku mpamvu za politike kandi ko yiteguye kugonga urukuta rw’amategeko.

Nyuma yo gusuzuma impande zombi, ijambo ry’umucamanza ritegerejwe kuwa gatanu w’iki cyumweru.