Victoire Ingabire yimwe ubujurire

Victoire Ingabire
Image caption Victoire Ingabire

Uyu munsi nibwo abacamanza bo mu rukiko rukuru rwa Kigali bari gusoma umwanzuro w'icyemezo cyo kurekura Victoire Ingabira akaburana ari hanze cyangwa bakanga ubujurire bwe.

Mugihe bari bategereje isomwa ry'urubanza, abari bahari babonye umupolisi wari urinze Victoire Ingabire yongera kumusubizamo amapingu, amajyana mu modoka amusubiza muri gereza.

Abo mw'ishyaka rya FDU INKINGI Victoire Ingabire abereye umuyobozi, bavuga ko umucamanza yanze ubujurire bwe kandi ko icyemezo cyanditse ari bugishyikirizwe muri gereza.