Ikibazo cya Cote d'Ivoire mu biganiro

Intumwa za ECOWAS muri Cote d'Ivoire
Image caption Intumwa za ECOWAS muri Cote d'Ivoire

Abakuru b'ibihugu byo muri Afrika y'uburengerazuba bari gushakira umuti ikibazo cya Cote d'Ivoire, bagiye i Abuja muri Nigeria kugirana ibiganiro n'umukuru wayo Goodluck Jonathan, ubu ukuriye umuryango w'ibihugu by'Afrika y'uburengerazuba ECOWAS.

Abakuru ba Benin, Cape Vert na Sierra Leone bageze muri Nigeria bavuye muri Cote d'Ivoire kumvisha Prezida Laurent Gbagbo ko agomba kwegura agaha ubutegetsi Alassane Ouattara ariko ntacyo byari byageraho.

Ubu abo bategetsi biteze kuzasubira muri Cote d'Ivoire kuwa mbere w'icyumweru gitaha kureba uko bakomeza ibyo biganiro.