7 bakomerekejwe n'igisasu i Kigali

Ibendera ry'u Rwanda
Image caption Igisasu cyakomerekeje 7 i Kigali

Abantu 7 barimo abana bakomerekejwe n'igisasu cyaturukiye mu mujyi wa Kigali, polisi iravuga ko iyo mpanuka yabaye ejo kucyumweru.

Polisi yavuze ko umwana w'imyaka 11 yatoraguye icyo gisasu yasanze hafi y'umuhanda.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko abakomeretse bagejejwe kwa muganga ariko ngo ntabwo bafite ibikomere bikomeye.

Yasabye abafite intwaro mu buryo butemewe n'amategeko kuzishyikiriza polisi y'igihugu.