Isaranganywa ry'abarimu mu Burundi

Ikibaho
Image caption Ikibaho bandikaho mu ishuri

Amashyirahamwe y'abarimu b'amashuri matomato n'ayisumbuye mu Burundi atewe impungenge n'ukuntu leta irimo gukemura ikibazo cy'ibura ry'abarimu mu mashuri ari mu ntara zo hagati mu gihugu.

Leta ivuga ko amashuri ari mu mijyi usanga afite abarimu benshi mu gihe ayo mu ntara za kure usanga abarimu ari bake kandi bakanakora amasaha menshi gusumbya bagenzi babo bari mu mijyi.

Ayo mashyirahamwe arasaba ministeri y'uburezi ko yakorana nayo kugira ngo icyo gikorwa kigirire akamaro abarimu n'abanyeshuri.

Abahagarariye amwe mu masendika y'abarimu batangaje ko kuva umwaka utangiye mu kwezi kwa cyenda hari abakuru b'amashuri batangiye gushyira mu bikorwa umugambi wa leta wo kwoherereza ahandi abarimu barenze ku mubare ukenewe.

Ibyo nabyo ngo bikaba bikorwa bidakurikije amategeko n'amasezerano agenga uwo mwuga.

Mu byo ayo mashyirahamwe asaba leta n'ukubanza guhagarika icyo gikorwa cyo gukwiragiza abarimu mu mashuri ngo kubera ko kirimo akarengane.

Umutekano muke waranze igihugu watumye abarimu benshi batinya gusubira kujya kwigisha mu gihugu hagati ugasanga bakoraniye mu mijyi.

Abo barenzeho nibo leta ishaka gukwirakwiza mu mashuri afite abarimu bake.