Amakarita yo kwishyura bisi muri Kigali

Aha ni mu mujyi wa Kigali
Image caption Aha ni mu mujyi wa Kigali

Imwe mu masosiyete yigenga akora umurimo wo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali KBS (Kigali Business Service) yatangije uburyo bushya bwo gukoresha amakarita agezweho bita smart cards mu cyongereza.

Ubu buryo ngo buzafasha ba nyir'iyi sosiyete gucunga neza imari yabo, na ho abagenzi baravuga ko bizagabanya kwitwararika, kubera ko impapuro bakoreshaga zangirikaga mu buryo bworoshye.

Ubu buryo burasa n'aho ari ko gashya ka mbere muri uyu mwaka, mu birebana n'umurimo wo gutwara abantu. Uzajya akoresha iyo karita ayegereza icyuma kiba kiri hafi y'umuryango wa bisi akinjira akicara. Icyo cyuma ni cyo kigenda gikata amafaranga aba yashyizwe muri iyo karita uko umugenzi ayikoresheje.

KBS itwara abagenzi basaga ibihumbi 20 ku munsi ikoresheje imodoka 43.

Yifashishije abahanga bo muri Hong Kong mu gutunganya ubu buryo. Ingano y'aya makarita na yo iratandukanye bitewe n'ubushobozi ndetse na gahunda ya buri wese.

Uwifuza iyi karita utifuza kwishyura buri kwezi ashobora no kwishyura iy'umwaka wose.

KBS kandi yateganyije ahantu hatandukanye muri Kigali aho ayo makarita azajya yongererwamo agaciro.

Ubundi bene ano makarita akoreshwa mu bihugu bikize nko mu mujyi wa Londres mu Bwongereza hakoreshwa ikarita bita Oyster mu gutwara abagenzi.